NDACYARI NJYEWE BY YESU ARAJE FAMILY CHOIR(Official Video 2020)

2 Просмотры
Издатель
NDACYARI JYEWE NI INDIRIMBO ITUBWIRA UBURYO IMANA IDAHINDURWA N'IBIHE NDETSE ABANA B'IMANA BARIHO NUBWO KU BWAWE WABONA BIGOYE CG BITANASHOBOKA BITEWE N'IBIHE// IBURIRA ABIZERA NDETSE N'ABASHUMBA(ABA PASTORS) IBAMENYESHAKO MU BIHE NK'IBI BIKOMEYE IMANA ITAZAHAANA ABAYO IFITE IBIHUMBI N'IBIHUMBI BITIGEZE BIPFUKAMIRA BAAAALI//NUBWO INSENGERO ZIFUNZE ARIKO IJURU RITEGEYE AMATWI UWARIWE WESE UFITE UBUSHAKE BWO KUGIRANA UMUBANO NAYO.

*BURI WESE ACUNGE IZAMU RYE KUKO IMANA NTIHINDURWA N'IBIHE ABASHUMBA BITE KU NTAMA ZABO, DORE AMAZI SI YAYANDI*

*NDACYARI JYEWE LYRICS*

ijambo ry'uwiteka rinzaho riti burira umukumbi wanjye uhanze amaso ibitari ngombwa bantega amatwi bumve ijwi
Dore abungeri bahangayikishijwe n'ibura ry'ubwatsi intama nazo zifite inzara n'umwuma zirarya zitoraguye zikanywa amazi y'ibiroha hari n'izacumbagiraga zararambaraye Dore ihumure ndacyari Imana yanyu.

Chorus: Ndacyari jyewe nubwo intama yanjye yaba imwe ntizazimira ahubwo nzatanga ingabo nyinshi zipfe ku bwayo ibyo mubona ntibibahangayikishe intama zanjye zirahari zizi n'ijwi ryanjye.

zanjye zarorongotaniye mu misozi zitatanira mu isi yose ntawaruhije azishaka habe no kuzibaririza nuko rero nimwumve ijambo ry'uwiteka mwa bungeri mwe b'
Ubwo mwimenye ubwanyu mukareka intama zanjye zikaba ibiryo by'inyamaswa zo mu gasozi ndababwira ukuri na ntama yanjye izazimira.

Chorus: Ndacyari jyewe nubwo intama yanjye yaba imwe ntizazimira ahubwo nzatanga ingabo nyinshi zipfe ku bwayo ibyo mubona ntibibahangayikishe intama zanjye zirahari zizi n'ijwi ryanjye.

BRIDGE:Birashoboka ko insengero zose zafungwa: Abantu ntibabe bakiva mu

Birashoboka k'ibyorezo n'intambara byakoreka isi: Ndacyari Imana byose biri mu kiganza cyanjye

Birashoboka ko ibyaha aribyo wabona mu maso hawe:Abantu b'Imana bariho ntimugire ubwoba.

Chorus: Ndacyari jyewe nubwo intama yanjye yaba imwe ntizazimira ahubwo nzatanga ingabo nyinshi zipfe ku bwayo ibyo mubona ntibibahangayikishe intama zanjye zirahari zizi n'ijwi ryanjye*2
Категория
Клипы
Комментариев нет.